in

Ushobora gupfa imburagihe nudafata icyemezo kuri ibi bintu.

Iyo wirinze uba ukiza ubuzima bwawe, iyo wirinze uba uri kurinda umutima wawe ndetse no kuba wapfa imburagihe. Ibintu bishobora gushyira ku iherezo ubuzima bwawe, ntabwo ari ibintu bikomeye, ni ibintu byoroheje cyane kandi wareka gukora cyangwa ukabyitaho bigakunda.

1.Gukoresha agakingirizo: Mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina usabwa kujya ukoresha agakingirizo niba ugira ingeso yo gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu utazi mutashakanye. Ibi bizagufasha kuba wowe, no kumenya ko ukwiriye kwirinda kandi uzaramba. Ahari hari ibindi nawe uzi. Menya ko ubuzima bwawe ari ntakorwaho kandi ubugenga ni wowe.

2.Ita ku isuku yawe: N’ubwo utayibona, ngo umenye ko buri kimwe kiri iruhande rwawe cyuzuye za mikorobe zishobora kugutera uburwayi, iyi niyo mpamvu ari ingenzi kugira isuku y’umubiri wawe n’iyo mu rugo.

3.Irinde ibisindisha: Ese wari uzi ko kunywa inzoga bituma abantu basaga miliyoni eshatu bapfa buri mwaka nk’uko byagaragaye muri raporo yatanzwe n’umuryango WHO? Niba unywa inzoga ni ngombwa kuyinywa mu rugero. Numara kumenya kugereranya ingano y’ibisindisha ufata bizatuma ubuzima bwawe buhinduka ubeho neza.

4.Va ku itabi: Itabi rishobora gutera indwara ya Kanseri, rimwe na rimwe uwakoresheje itabi ryinshi ashobora kurangwa n’imico mibi gusa bikangiza ubuzima bwe n’ubw’abamwegereye. Mu gihe uzaba ushyize itabi mu kanwa kawe, uzajye umenya ko uri kwiyangiriza ubuzima. Niba ushaka ubuzima bwiza, rekeraho kunywa itabi.

5.Menya neza ko urya indyo yuzuye: ‘Turi ibyo turya’, niyo mpamvu ibyo turya bitugiraho ingaruka nziza ndetse tukanagirwa inama zo kurya neza. Rya indyo yuzuye bizakurinda gupfa imburagihe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Knowless yasubije umufana we wamubajije aho akomora ubwiza n’itoto rye ntibisanzwe.

Ibibi benshi batazi kuri i Phone ikundwa n’abatari bake.