in

Urutonde rw’abakinnyi 11 b’Amavubi umutoza Carlos Ferrer azabanzamo biteguye gukura intsinzi kuri Benin

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, Ikipe y’Igihugu ya Benin izakira Amavubi mu mukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire.

Uyu mukino uzatangira Saa Kumi n’Ebyiri zo mu Rwanda zikaba Saa Kumi n’imwe zo muri Benin witeguwe ku mpande zombi aho buri umwe yifuza kuzegekana amanota atatu.

Ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu Amavubi, mu bakinnyi 11 bazabanza mu kibuga hashobora kubamo gutungurana Muhozi Fred akazabanza mu kibuga bigendanye n’uko ari kwitwara neza mu myitozo.

Urutonde rw’abakinnyi 11 Amavubi azabanza mu kibuga

• Ntwari Fiacre (GK)

• Omborenga Fitina

• Imanishimwe Emmanuel Mangwende

• Manzi Thierry

• Mutsinzi Ange

• Bizimana Djihad

• Muhire Kevin

• Raphael York

• Meddie Kagere ©

• Sahabo Hakim

• Muhozi Fred

Ikipe y’Igihugu ya Senegal ni yo iyoboye itsinda L n’amanota 6, Mozambique iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 4, Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe, mu gihe Benin ari iya nyuma nta nota ifite.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wari ufite umutima wo gukinira Amavubi yahamagawe n’ Ububiligi

Bitunguranye Shaddyboo yasabye umukunzi we kugira icyo yibwira mu maguru mashya