in

Rutahizamu wari ufite umutima wo gukinira Amavubi yahamagawe n’ Ububiligi

Rutahizamu Johan Bakayoko nyuma y’uko avuze ko atazi igihugu azakinira ndetse ko n’u Rwanda arutekerezaho, yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru y’u Bubiligi.

Uyu musore usatira aca mu mpande mu ikipe ya PSV Eindhoven mu Buholandi yari yarakiniye abato b’u Bubiligi, aheruka gutangaza ko atizeye kuzakinira ikipe nkuru y’u Bubiligi avuga ko n’u Rwanda ashobora kuzarukinira.

Johan Bakayoko w’imyaka 19 yahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru y’u Bubiligi, Domenico Tedesco mu kwitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi uzabahuza na Suède ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 9 byica batiri ya telefone yawe bigatuma ishiramo umuriro vuba

Urutonde rw’abakinnyi 11 b’Amavubi umutoza Carlos Ferrer azabanzamo biteguye gukura intsinzi kuri Benin