in

Amagambo y’umunyamakuru Uncle Austin yaciye amarenga ko yimwe umwana we n’umugore we ugiye kurongorwa.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yaciye amarenga ko ashobora kuba yarimwe uburenganzira ku mwana we w’umukobwa yabyaranye na Mwiza Joannah ugiye gukora ubukwe vuba aha.

Ni nyuma y’amagambo Uncle Austin yavuze yifashishije urukuta rwe rwa Twitter aho yagaragaje ko nta mubyeyi ukwiye kwima umwana we amahirwe yo kubona Se, mu gihe cyose yaba akora inshingano zose.

Avuga ko umubyeyi urenzaho n’amagambo yo kwangisha umwana Se akwiye guhanwa. Ati “Umubyeyi wima umwana we amahirwe yo kubona Se kandi ahari ataramwihakanye, ntacyo atamuha, amurihira amashuri, akanarenzaho kubwira umwana amagambo amwangisha undi mubyeyi amwica mu mutwe akiri muto… mba numva akwiye n’igihano.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko azi neza ko ibi bibaye bikorwa n’umugabo, umugore yakwifashisha imbuga nkoranyambaga agatabaza, akagana inzego, akitabaza n’amategeko kugeza ubwo umugabo ahawe igihano.

Yavuze ko hari abantu benshi bari kunyura mu bihe nk’ibi, asaba bamwe mu babyeyi kwirinda kwikunda no kwangisha abana ababyeyi kuko bigira ingaruka ku mwana mu gihe kirekire.

Nyuma yo gutangaza ibi hatangiye kwibabwa niba ibi byaba byaramubayeho na we ,gusa hari andi makuru avuga ko mu gihe Mwiza Joannah yitegura gukora ubukwe, yatangiye kwangisha Uncle Austin umwana babyaranye; ndetse ko abwira amagambo atari meza uyu mwana agamije kumwangisha Se. Amakuru akomeza avuga ko Uncle Austin atagihura n’umwana we, ndetse ko iyo abishatse asaba uburenganzira.

Mwiza Joannah na Osteen bagiye kurushinga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igisubizo umufana wa Shaddyboo yamuhaye ubwo yabazaga igihe shitani yavukiye cyasekeje abakoresha Twitter

Urukundo rwarashonze: Couples z’abasitari nyarwanda zitahiriwe n’urukundo muri uyu mwaka wa 2021 (Amafoto)