in ,

Urukundo ruravuza ubuhuha: Umuhanzi Harmonize na Yolo The Queen bari mu nzira y’urukundo

Umuhanzi w’icyamamare hano muri Afurika y’iburasirazuba ndetse no ku Isi yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu rukundo n’Umurundikazi wibera mu gihugu cy’u Rwanda ufite imiterere idasanzwe wamamaye ku izina rya Yolo The Queen.

Harmonize uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo yibutsaga abanyatanzaniya ko mu gihe baganira n’abantu batari abo muri Tanzania bagomba ku babaza niba barigeze bagera muri Zanzibari arangije kwibutsa abantu kujya babaza iki kibazo yahise agaragaza ubutumwa yagiranye na Yolo The Queen mu mwaka wa 2020.

Ubu butumwa Harmonize yabunyujije ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko yabajije uyu mukobwa urwaza abasore ibikanu niba yarigeze agera muri Zanzibari muri ubwo butumwa Harmonize abaza Yolo niba akiri muri Zanzibari maze na we amusubiza ko avuyeyo vuba yageze i Kigali.

Umunyamideli Yolo The Queen na we ntabwo yaripfanye kuko akimara kubona ubu butumwa ibyishimo byamwuzuye maze agahita agira ati:” Ni gute umenye aho ndi koko, uru ntiba atari urukundo ni ki koko? amagambo ya Yolo The Queen yagaragaje ko we na Harmonize bashobora kuba bafitanye umubano wihariye dore ko n’ubundi basanzwe ari nshuti cyane.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yolo The Queen na Harmonize bakomeje gukina ibyo twakwita agahinde

Agiye kongera kujomba ibikwasi abanzi be: Umuhanzi Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Ayar Star