in

Yolo The Queen na Harmonize bakomeje gukina ibyo twakwita agahinde

Yolo The Queen na Harmonize bakomeje gukina ibyo twakwita agahinde.

Umuhanzi Harmonize uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye kwibutsa abamukurikira b’aba-Tanzaniya ko iyo uganiriza umuntu utari uwaho ikibazo cya mbere ukwiye kumubaza ni “Wigeze ugera muri Zanzibar? “

Nyuma yo kwibutsa abantu gukoresha ubu buryo mu rwego rwo gukurura amarangamutima y’abo bashyitsi Harmonize yifashishije ubutumwa yagiranye n’umurundikazi utuye mu Rwanda Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen mu 2020.

Ubu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram bugaragaza ko Harmonize yabazaga uyu mukobwa w’ikimero gitangaje niba yarageze muri Zanzibar.

Icyo gihe Harmonize yabajije Yolo The Queen basanzwe bafitanye umubano wihariye niba akiri iwabo muri Tanzania undi amusubizaga ko akubutseyo kandi ko amaze gushyika i Kigali mu Rwanda.

Yolo the Queen akibona ko Harmonize yatambukije ubutumwa bandikiranye mu myaka isaga itatu ishize yahise yandika ati “Ni gute umenye aho ndi koko,uru ntiba atari urukundo ni iki koko ?

Amagambo ashimangira ko uyu mukobwa yanyuzwe n’uburyo Harmonize yamwitayeho ndetse agashishikazwa no kumenya aho aherereye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifaranga ryamenetse! Aba-Rayon bajugunyiye abakinnyi bayo amafaranga nyuma yo gutsinda Police Fc

Urukundo ruravuza ubuhuha: Umuhanzi Harmonize na Yolo The Queen bari mu nzira y’urukundo