in ,

Agiye kongera kujomba ibikwasi abanzi be: Umuhanzi Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Ayar Star

Umuhanzi Bruce Melodie ukubutse vuba mu gihugu cya Nigeria aho yari yaragiye gukorerayo indirimbo hamwe n’abahanzi batandukanye bibihangage bo muri iki gihugu ubu hamaze ku menyekana amakuru ko agiye gukorana n’icyamamare Ayar Star kizamusanga i Kigali.

Umushoramari akaba n’umujyanama wa Bruce Melodie mu kiganiro yagiriye ku Gihe dukesha iyi nkuru yatangaje abahanzi bakomeye batandukanye bakoranye indirimbo na Bruce Melodie bo mu gihugu cya Nigeria maze anatangaza umuhanzi ukomeye batabashije gukorana ari we Ayar Star ariko yemeza ko bamaze gupanga azaza mu Rwanda.

Coach Gael akomeza avuga ko Ayar Star yagombaga gukorana indirimbo na Bruce Melodie igihe bari muri Nigeria ntibyakunda gusa ngo bavuganye ko yazaza mu Rwanda akaba ariho bayikorera.

Gael akomeza avuga ko umuhanzikazi Ayar Star ashobora kuza mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League izwi ku izina rya BAL izatangira Gicurasi akaba yemeza ko uyu muhanzi naramuka aje bagomba kuzahita bakorana indirimbo.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ruravuza ubuhuha: Umuhanzi Harmonize na Yolo The Queen bari mu nzira y’urukundo

Biratangaje: umwana yavutse afite amaboko 3