in

Urukiko rwategetse umukobwa kwishyura umusore miliyoni 86 Frw kubwo kumubabariza umutima

Umukobwa yategetswe kwishyura umusore mliyoni 10 Shs kubwo kwica isezerano ryo kumubera umugore

Mu ntara ya Kanungu ,mu gihugu cya Uganda ,urukiko rwategetse umukobwa witwa  Fortunate Kyarikunda wari usanzwe ari umwalimu kwishyura umusore w’umwalimu witwa Richard Tumwine miliyoni 10 z’ama shiling ,ubwo ni miliyoni 86, n’ibihumbi 802,452 Frw ,kubwo kumubabariza umutima akica isezerano bagiranye ryo kubana nk’umugore n’umugabo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda ,ivuga ko aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2015 ,nyuma muri 2018 bagirana isezerano ryo kubana nk’umugore n’umugabo ndetse baniyemeza ko ubukwe bwabo buzaba muri 2022 muri Gashyantare icyakora ibirori ntibyaba muri uko kwezi  ,umukobwa aha impamvu umusore z’uko ababyeyi be bamubwiye ko atashaka umugabo ukuze.

Umusore yahise agana inkiko avuga ko ,uyu mukobwa yishe isezerano ryo kumubera umugore kandi yari yaranamutanzeho agera kuri miliyoni 9.4 z’ama shiling , ubwo ni ukuvuga miliyoni 81 n’ibihumbi 594,301 mu manyarwanda  ,amufasha kwiga ibijyanye n’amategeko muri kaminuza.

Nyuma y’uko urukiko rwumvise uruhande rw’uregwa  n’ubusobanuro bwe ku mpamvu yatumye atabana n’uyu mugabo ,rwasanze nta shingiro bifite kuko ngo uyu mukobwa yakabaye yarabibonye ko umusore ashaje mu myaka yose bamaranye ntamutere umwanya cyangwa ngo yangize amafaranga ye, ari naho yahise ategekwa ku mwishyura miliyoni 10 z’ama shilling.

Umukobwa yategetswe kwishyura umusore mliyoni 10 Shs kubwo kwica isezerano ryo kumubera umugore
Umukobwa yategetswe kwishyura umusore mliyoni 10 Shs kubwo kwica isezerano ryo kumubera umugore

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jean Claude Yankurije
Jean Claude Yankurije
1 year ago

Nonese Ayo ma shilling ni amanya Kenya ko ariyo yikuba amanyarwanda izo nshuro ? Niba Ari ama shilling ya Uganda urayafata uyagabanye Kane kuko ayacu frw Arusha agaciro amagande .

Ubwo c umwarimu wo muri Uganda murumva yari gukurahe 81M z’amanyarwanda ? Cg murumva uwo mukobwa we yakurahe 86M Ari umwarimukazi ?
Murebe neza inkuru

Umwana wakinnye imikino yo kwihisha akamara iminsi yaraburiwe irengero yabonetse mu kindi gihugu

APR FC igiye gukurwaho amanota nyuma yo gukinisha umukinnyi utari uwayo