in

APR FC igiye gukurwaho amanota nyuma yo gukinisha umukinnyi utari uwayo

Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA isaba ko ikipe ya APR FC yaterwa mpanga nyuma yo gukinisha umukinnyi utari uwayo.

Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye n’ikipe ya Kiyovu Sports umukino uza kurangira Ikipe ya APR FC itsinze ibitego 3-2 mu mukino utari woroshye habe na gato.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yahise yandikira FERWAFA ibaruwa irambuye isaba ko ikipe ya APR FC yakurwaho amanota kubera ko yakinishije Byiringiro Lague uheruka gutangaza nk’umukinnyi w’ikipe yo muri Sweden ikina Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yitwa Sandvikens IF.

Uyu mukinnyi wagaragaye kuri uyu mukino APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports bigatuma yicara ku mwanya wa mbere w’agateganyo ashobora gutuma iyi kipe ikurwaho amanota cyane ko atagomba gukinishwa mu gihe yamaze gusinyira indi kipe, biba bivuze ko iyo yavuyemo itakiri iye.

Ni ugutegereza umwanzuro wa FERWAFA tukareba icyo ikora, ubwo ni hamenyekana umwanzuro ufatwa kuri iki kibazo tuzabamenyesha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Sign up to get 100 USDT

I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.

Umukobwa yategetswe kwishyura umusore mliyoni 10 Shs kubwo kwica isezerano ryo kumubera umugore

Urukiko rwategetse umukobwa kwishyura umusore miliyoni 86 Frw kubwo kumubabariza umutima

Videwo: Kylian Mbappé yagaragaye akubita umutoza we Christophe Galtier