in

Uramenye wamugabo we! Niba umugore wawe atwite ntuzigire umukorera ibi bintu 6 cyangwa ngo utume abikora – mugore nawe umviraho

Hari ibintu byinshi bishobora gukorerwa umugore utwite bigatuma umwana avuka atameze neza ndetse akazakura atameze neza, rero byaba byiza mu byirinze aho kugirango umwana wanyu azavuke afite ikibazo.

Bimwe muri ibyo bintu ni ibi bikurikira.

1. Ntukamukubite ikintu icyo ari cyo cyose mu maso cyangwa ahandi : Mu byukuri umugore wawe niba atwite ntukwiye no gutekereza kumuramburiraho ibiganza byawe ngo umubabaze kabone nubwo yaba yagukoshereje.

2. Ntukamukankamire : Igihe umugore wawe atwite ntukwiye kumubwira nabi cyangwa ngo utume hari umubwira nabi kuko bigira ingaruka ku mwana, niho hahandi usanga umwana avutse mu gukura kwe akaba umugome, umunyamushiha, n’ibindi.

3. Ntukajye umureka ngo yikorere imirimo yose yo mu rugo ngo avunike: Mu byukuri umugore utwite ntaba akwiye kunanirwa cyangwa kuvunika, ibyo nibyo bituma usanga umwana yaravutse ariko mu gukura kwe agakura ari umunyanege nye.

4. Ntukamwerere kuryama atinze : umugore utwite aba agomba kuryama amasaha ahagije kugirango we n’umwana we bamere neza kandi baruhuke.

5. Ntukajye umuha uburenganzira bwo kunywa itabi cyangwa inzoga : iyo umugore utwite akanywa itabi cyangwa inzoga byakwanga byakunda umwana aba azavuka atameze neza ku bwonko ndetse aba afite amahirwe menshi yo kuzaba imbata yabyo.

6. Ntuzigire wemera ko umugorere wawe asonza igihe atwite : Igihe umugore atwite aba agomba kurya agahaga ndetse akarya imbuto nyinshi, no mu minsi 1000 yambere y’umwana aba agomba kwitabwaho cyane.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugenzi Bienvenue nyuma yo gutoneka igisebe cya Niyonzima Olivier Seif yakoze igikorwa cy’ubutwari kuburyo buri wese yamukomera amashyi -AMAFOTO

Yikundira ikibuno cye! N’ubwo aheruka gutangaza ko yicuza umwanya yamaze yiruka mu bagore, Harmonize yatangaje umuhanzikazi yimariyemo -AMAFOTO