in

Mugenzi Bienvenue nyuma yo gutoneka igisebe cya Niyonzima Olivier Seif yakoze igikorwa cy’ubutwari kuburyo buri wese yamukomera amashyi -AMAFOTO

Rutahizamu wa Police FC, Mugenzi Bienvenue yasabye imbabazi Niyonzima Olivier Seif wa Kiyovu Sports nyuma yo kumutoneka mu gisebe bikamuviramo kuva mu kibuga.

Hari mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona wabaye tariki ya 20 Ukwakira 2023 wo Kiyovu Sports yatsinzwemo na Police Fc 3-1.

Ubwo amakipe yari agiye kugaruka mu gice cya kabiri nibwo Imbungukiragutabara yihutanye Seif kwa muganga abantu bibaza icyo abaye kandi yari yavuye mu kibuga yigenza.

Byaje kumenyekana ko yakomeretse bikabije ku kuguru ku nyama y’iruhande rw’impfundiko, akaba yaragiye kwa muganga bakamudoda.

Seif yari asanzwe afiteho igisebe akaba ariko bakandagijemo amenyo ya godiyo kigahita kiyongera cyane.

Rutahizamu wa Police FC, Mugenzi Bienvenue akaba ari we wamukandigiye ubwo bari bahuriye ku mupira, yahise anamusaba imbabazi.

Ati “ndashaka kugusaba imbabazi muvandi, ndanakwifuriza gukira vuba kapiteni.”

Seif yahise amusubiza ati “Nta kibazo ni iby’umupira muvandi, nzagaruka vuba cyane.”

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, Seif amakuru avuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa azaba yagarutse mu kazi ameze neza cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyarwandakazi yabarengeje amaso! Mubumbyi Bernabe wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda na APR FC yakoze ubukwe n’umunyamahanga

Uramenye wamugabo we! Niba umugore wawe atwite ntuzigire umukorera ibi bintu 6 cyangwa ngo utume abikora – mugore nawe umviraho