in

Umwe mu bakinnyi b’inyingi zamwamba muri APR FC ntago arikumwe n’abandi mu mwiherero Ishyorongi

Umukinnyi wa APR FC, Niyibizi Ramadhan ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports kubera uburwayi.

Niyibizi Ramadhan ukina inyuma ya ba rutahizamu ntabwo yakoze imyitozo yo ku wa Kane ndetse n’ejo hashize ku wa Gatanu.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi atanari kumwe n’abandi mu mwiherero utegura uyu mukino watangiye ejo ku wa Gatanu aho urimo kubera i Shyorongi.

Ni nyuma y’uko agize ikibazo ku kuboko mu myitozo yo ku wa Gatatu, bivugwa ko yabanje kumva byoroshye akomeza kugenda akomerezwa kugeza ubwo ejo hashize yajyaga kwa muganga.

Ibi bivuze ko uyu mukinnyi wari umwe mu bakinnyi umutoza Thierry Froger amaze iminsi yifashisha ntawuhari ku mukino w’abakeba.

Ni umukino uzaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00’.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ugitangira kubona ibi bimenyetso 7 uzamenye ko kabaye utangiye kurwara diyabete

I Nyarugenge abana baravunika! Umwana witwa Ishimwe Salem wiga mu wa Kane w’amashuri abanza yavuze ukuntu ajya ku ishuri yunamye kubera guheka igikapu cyirimo amakayi arenga 20 n’ibitabo