in

Umwana wiga mu mwaka wa Gatutu w’amashuri abanza ‘P3’ yagiye ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi avuga ko ari iyo se yambara nijoro akagenda batazi aho agiye

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye ifoto yatangaje benshi y’umwana wiga mu mwaka wa Gatutu w’amashuri abanza kuri EP Gatenzi, wagiye ku ishuri yambaye impuzankano(uniform) y’ishati ya Polisi.

Uyu mwana yageze ku ishuri yabajijwe aho yakuye iyo shati maze avuga ko ari iyo se yambara nijoro akagenda batazi aho agiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru avuga ko uyu mwambaro utagikoreshwa na Polisi, gusa ariko Se arakorwaho iperereza ngo hamenyekanye ayo yayikuye n’icyo ayimaza.

Yagize ati’’ Ni umwana wiga mu mwaka wa Gatatu kuri EP Gatenzi waje ku ishuli yambaye impuzankano y’ ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubungubu. Ubuyobozi bw’ishuli bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.’’

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kamonyi! Imodoka yakoze impanuka yinjira mu nzu ikorerwamo Ubucuruzi – VIDEWO

APR FC yihereranye Gorilla FC bituma ikomeza kuyobora shampiyona aho igiye gusoza idatsinzwe