in

Umwana muto witabye Imana ubwo nyina yari yitabiriye amarushanwa y’ubwiza yababaje benshi.

Abantu batandukanye bababajwe n’urupfu rw’umwana wamazi 20 witabye Imana, ubwo Mama we yari yitabiriye amarushanwa y’ubwiza,Yaberaga mu gihugu cy’Ubwongereza.

Verphy Kudi, ufite imyaka 19,yabaga wenyine, yemeye icyaha mu rukiko rwa Crown ya Lewes icyaha cyo kwihekura yabigambiriye.

Umukobwa we, Asiah Kudi, yapfuye ubwo uyu mukobwa yitabiraga amarushanwa y’ubwiza yaberaga mu gace atuyemo aho yasize uyu mwana wenyine agasanga yashizemo umwuka.

Urukiko rwabwiwe ko isuzuma ryakozwe nyuma y’urupfu n’ibizamini by’ubucamanza byagaragaye ko urupfu rwe rwatewe no kutitabwaho.

Umucamanza Christine Laing QC yavuzeko ko abunganira abaregwa bifuza kubona raporo mu izina rye, hamwe na raporo ya muganga

Yategetse ko inyandiko zose z’imibereho ijyanye n’uru rubanza zimenyeshwa ubwunganizi mbere y’igihano cyari giteganijwe ku ya 28 Gicurasi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imodoka 5 zihenze cyane ku isi muri 2021|utarakoze ikofi ntiwayigondera.

Ngibi ibintu abakobwa bakeka ko umusore adashobora kubabwizaho ukuri.