in

Imodoka 5 zihenze cyane ku isi muri 2021|utarakoze ikofi ntiwayigondera.

Twifashishije urubuga www.motor1.com tugiye kubagezaho urutonde rw’imodoka eshanu zihenze cyane muri uyu mwaka, 2021 gusa bigaragara ko kuzigondera bihenze kuko zisaba agatubutse.

1.Pagani Zonda HP Barchetta

Kugeza ubu niyo modoka ihenze cyane ku Isi. Yatangiye gukorwa mu 1999 isozwa mu 2019, iri mu bwoko bw’inyirukatsi aho ishobora kugenda ibilometero 161 mu isaha imwe yonyine, ubwo ni ibirometero bibiri hafi bitatu mu munota, ihagaze agera 17,193,750,000Frw (Miliyari cumi na zirindwi na miliyoni.

2.Rolls-Royce Sweptail

Yabaye imodoka ya mbere ihenze mu mwaka wa 2017, kuri ubu ihagaze agera kuri miliyoni 12.8, yakozwe n’Abongereza, yubatswe mu gihe cy’imyaka ine mbere yo gushyirwa ku isoko, ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 250 mu isaha.

3.Bugatti La Voiture Noire

Ihagaze agaciro kagera kuri miliyari 12.5 z’amanyarwanda nyamara nyuma y’imisoro n’ibindi igeza muri miliyari 18.7. Kugeza ubu mu zo CR7 atunze harimo n’iyi nyirukatsi ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero magana atatu na mirongo inani mu isaha mu gihe cy’amasegonda abiri n’ibice bine, ikaba ishobora kwirukatswa ku buryo yaba igiye ibirometero mirongo itandatu.

4.Bugatti Centodieci

Yakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 110 uruganda rwa Bugatti rumaze. Ni imodoka itunzwe n’abantu mbarwa harimo na rurangiranwa mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo, ihagaze agaciro kagera kuri miliyari icyenda z’amanyarwanda.

5.Mercedes-Maybach Exelero

Ikoze mu buryo ishobora kugenda ibirometero magana atatu na mirongo itanu na kimwe mu isaha, isohoka hari muri 2004 ariko kuri ubu iyi modoka yakozwe n’abadage ihagaze agera kuri miliyoni umunani z’amadorali agera kuri miliyari umunani mu manyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa mwiza ahishuye uburyo umupasteri yamweretse filime z’urukozasoni ahita asezera muri ADEPER|Basigaye bamwita indaya.

Umwana muto witabye Imana ubwo nyina yari yitabiriye amarushanwa y’ubwiza yababaje benshi.