in

Umuyobozi w’ikipe y’abagore, yafatiranye umukinnyi aramusambanya kugeza amuteye inda none bombi birukanwe igitaraganya

Umuyobozi w’ikipe y’abagore, yafatiranye umukinnyi aramusambanya kugeza amuteye inda none bombi birukanwe igitaraganya.

Umwe mu bayobozi b’ikipe y’abagore yitwa Fountain Gate Princess FC yo muri Tanzania, yahise ahagarikwa nyuma yo gushinjwa gusambanya umukinnyi w’iyi kipe ayobora akamutera inda.

Umukobwa watewe inda n’umunya Kenya witwa Peris Oside byatumye iyi kipe iba Dodoma ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano nawe.

Mu itangazo iyi kipe yasohoye kuwa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023,yavuze ko uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu mwaka ushize ariko yasheshwe ku bwumvikane bw’impande zombi.

Iyi kipe yagize iti “Twamenya amakuru ko umukinnyi afitanye umubano wihariye n’umwe mu bayobozi bacu kandi ko yamuteye inda.Nk’ikigo twahise twandikira uwo muyobozi wavuzwe,ahakana ayo makuru.

Twahise dufata umwanzuro wo kumuhagarika ako kanya kugira ngo bidufashe gukora iperereza.”

Iyi kipe yasoje ivuga ko iki kibazo yakimenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania n’iryo muri Kenya.

Ntabwo bizwi niba Oside yarahise yerekeza iwabo muri Kenya nyuma yo kurekurwa.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Murohamye mu kivu muzikura hariya mu nyanja itukura?” APR FC ikomeje guhabwa urw’amenyo ku rubuga rwa X nyuma yo kunanirwa gutsinda Marine Fc

Umubyeyi gito yataye umwana we ku bwiherero bw’ishuri rya Abadivantisite ku bushake