in

Umubyeyi gito yataye umwana we ku bwiherero bw’ishuri rya Abadivantisite ku bushake

Ku mugoroba wo kuwa 22 Nzeri 2022 umugore wo mu karere ka Nyanza yataye umwana we w’uruhinja ruri hafi kuzuza amezi nk’abiri ku musarane w’ishuri ry’Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi. Uru ruhinja rwaje kubonwa n’umubyeyi wari ugiye gutangira isabato mu itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi.

Kugira ngo uyu mubyeyi abimenye, yumvise ijwi ry’umwana w’uruhinja rurira akurikiranye ijwi asanga ari uruhinja ruri kuririra mu myenda ku musarane w’ishuri rya Kavumu Adventiste. Ni mu mudugudu wa Kavumu, akagali ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

 

Egide Bizimana, umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Busasamana avuga ko nyina w’urwo ruhinja yatawe muri yombi. Amakuru aravuga ko uwo mugore ari uw’I Mugandamure, akagali mu kagali ka Kavumu muri uwo murenge.

Ngo uyu mugore yavuye iwabo ahetse umwana ariko ntiyamugarura, nyina amubajije aho uruhinja ruri amusubiza ko yamusigiye Se. ubuyobozi buvuga ko uri kurera uwo mwana kuri ubu ari uwamubonye mbere akaba yamufashe mu kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko hataramenyekana niba zakomeza kumwitaho. Abaturage bavuga ko kandi uruhinja nta kibazo rufite kuko byemejwe na muganga.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jean damour mushimiyimana
Jean damour mushimiyimana
7 months ago

Murakoze ku makuru mudahwema kutugezaho!!

Umuyobozi w’ikipe y’abagore, yafatiranye umukinnyi aramusambanya kugeza amuteye inda none bombi birukanwe igitaraganya

IFOTO Y’UMUNSI; Umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports yakoze agashya afata balo 3 azishyira mu kirere nta n’imwe iguye hasi none benshi bakomeje gutungurwa