in

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi united yatangaje byinshi nyuma yo gutsinda Kiyovu sport

Shampiyona yuy’umwaka mu Rwanda imaze kwerekana ko nta ekipe ntoya irimo.

Nyuma Y’umukino wabaye ku munsi wejo wahuzaga Gasogi united yari yakiriye ikipe ya Kiyovu sport iyoboye urutonde rwa shampiyona bya agateganyo.

Umukino waje kurangira ikipe ya Gasogi united itsinze Kiyovu sport ibitego 2:0, ni ibitego byinjiye ku munota wa 45′ w’umukino kinjijwe na manipangou christian kuri penaliti, ikindi cyaje kwinjira ku munota wa 58′ w’umukino nibwo uyu rutahizamu Djibrinne wa Gasogi united yinjiranye umupira acenga bamyugariro ba Kiyovu sport maze aroba umuzamu kimenyi maze igitego cyirinjora Gasogi ishimangira itsinzi ityo.

Mbere yuko Kandi uyu mukino uba hari habajwe kuvungwa byinshi kumpande zombi haba kuruhande rwa Gasogi united ndetse no kuruhande rwa Kiyovu sport.

Dore ko umuyobozi wa Gasogi united mbere y’umukino yari yatangaje ko agomba kwihorera mu kibuga ngo nyuma yo kujyanwa mu nkiko n’umuyobozi wa kiyovu sport.

Bikaza no kurangira ikipe ya Gasogi united itsinze umukino. ibi rero byanatumye kakooza nkuriza Charles (KNC) avuga ko ibibazo yarafitanye na Mvukiyehe Juvenal kirangiye.

Mu magambo ya KCN ati”nkeka ko twerekanye ko kiyovu sport ikiri munsi ya Gasogi united ngirengo mwabyiboneye nicyo ngirango mbabwire ko ubu ni kibazo kwari dufitanye na Kiyovu sport kubera umuyobozi wayo Juvenal ubu kirarangiye kuko ni horeye mu kibuga umukino urangiye mpise jya ku muhobera noneho na navugako Kiyovu sport itakiri ikipe tutacyina umukino wa gishuti kuko ubu turiyunze”

Written by Kubwayo JD

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa na bimwe mu bivugwa kuri Robert lewandowski ku kwerekeza muri Barcelona

Rutsiro fc umuzamu wayo yitabye Imana