in

Sobanukirwa na bimwe mu bivugwa kuri Robert lewandowski ku kwerekeza muri Barcelona

Ikipe ya Barcelona iri mu makipe ashaka rutahizamu ukomeye cyane.

Umuyobozi w’ikipe ya Barcelona nubwo akomeje guca kuruhande ibiri kuvugwa ko ikipe ayoboye ya Barcelona ishaka rutahizamu ukinira ikipe ya Bayern Munich, ariko ibitangazamakuru birimo(the sun,ndetse n’umunyamakuru witwa Fabrizio romano) bikomeje kwandika ko umutoza n’ubuyobozi bwa Barcelona bushaka uyu rutahizamu.

 

Uyu muyobozi wa Barça watangaje ko abona umukinnyi Robert lewandowski arumukinnyi mwiza ariko atariwo mwanya wo kubivugaho.

 

Joan Laporta yagize ati”nibyo Robert lewandowski ni umukinnyi mwiza cyane twakifuza gusa akakanya sicyo turi kureba cyane kuko dufite umukino turi gutegura imbere”

 

Ni ubwo uyu muyobozi yatangaje ibi ariko haramakuru dukeshya umwe mubanyamakuru bakomeye cyane hariya ku mugabane w’iburayi watangajeko umutoza wa Barcelona Xavi yavuzeko akeneye uyu rutahizamu rurangiranwa w’ikipe ya Bayern Munich.

 

Uyu munyamakuru uzwi ku mazina ya Fabrizio Romano yatangajeko Xavi yifuza uyu rutahizamu ngo afashe ikipe ya Barcelona kongera kwitwara neza

Written by Kubwayo JD

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gatsata: Umunyerondo yakubiswe bikemeye n’uwigize umusazi ( Video)

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi united yatangaje byinshi nyuma yo gutsinda Kiyovu sport