in

Umutoza wa APR FC yavuze ku bakinnyi 2 batumye atihaniza Mukura Victory Sport nkuko yabishakaga

Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze impamvu yakinnye umukino wa Mukura VS adafite ba kapiteni we Manishimwe Djabel na Buregeya Prince ari ukubera ibibazo by’imvune bombi bafite.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023 APR FC yari yakiriye ndetse inatsinda Mukura VS 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ya 2022-23 wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Ni umukino utaragarayemo kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel ndetse n’umwungiriza we Buregeya Prince.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko impamvu batagaragaye kubera ibibazo by’imvune.

Ati “Djabel afite ikibazo cy’imvune y’akagombambari yagize ku mukino wa Etincelles, umukino wasozaga igice kibanza cya shampiyona, yaragarutse yongera kugira ikibazo ubu arimo kugenda agaruka ndakeka mu cyumweru gitaha azaba yiteguye kwiyunga ku bandi.”

“Prince na we afite ikibazo cy’imvune y’akagombambari ariko azatangirana imyitozo n’abandi ku wa Kabiri.”

Nta gihindutse Buregeya Prince we azagaragara mu mukino w’umunsi wa 17 tariki ya 28 Mutarama 2023 wo bazakirwamo na Kiyovu Sports ni mu gihe Djabel we ashobora kuba agifite iminsi hanze y’ikibuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Greg Halford wahoze akina muri Premier League yafashe umukunzi we amuca inyuma ariko ibyo yamukoreye ni agahoma munwa

Umutoza Ben Moussa yazamuye amarangamutima ya benshi kubera ibihembo bishimishije agiye guha umukinnyi wa APR FC