in

Greg Halford wahoze akina muri Premier League yafashe umukunzi we amuca inyuma ariko ibyo yamukoreye ni agahoma munwa

Umwongereza Greg Halford wahoze akina muri Premier League  ,akanyura mu makipe arimo  Hashtag United F.C , Nottingham Forest na Portsmouth, yatunguranye ajugunya ibintu by’umukobwa  bakundanaga nyuma yo kumufata arikumuca inyuma.

MailOnline dukesha  iy’inkuru ivuga ko ngo uyu musore w’imyaka 38 y’amavuko ,kuwa gatandatu n’ijoro aribwo yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa twitter ,agaragaza ari kujugunya ibintu by’umukobwa bahoze bakundana hanze abinyujije mu idirishya .

Ashyira hanze ayo mashusho Greg ,ngo yayaherekeresheje amagambo agira ati:” Byari bimaze igihe kinini ,ariko mu nyuma na nyuma nasohoye ibintu by’umukunzi wancaga inyuma”

Mu bintu uyu mukinnyi yajugunyaga hanze byari byiganjemo ibikarito bitarimo ibintu ,ariko byagiye biva ku nganda zikomeye zirimo ibyakozwe na Nike , 350 (Yeezy) n’izindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ingano y’igihe Ndizeye Samuel azagarukira mu kibuga cyatumye abakunzi ba Rayon Sports banezerwa

Umutoza wa APR FC yavuze ku bakinnyi 2 batumye atihaniza Mukura Victory Sport nkuko yabishakaga