in

Umutoza Haringingo Francis wicariye intebe ishyushye yatuye umujinya umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kumukorera ikosa rikomeye

Umutoza Haringingo Francis Christian w’ikipe ya Rayon Sports ntabwo yishimiye uburyo myugariro wo hagati Mitima Isaac yabonye ikarita itukura ku mukino wa gicuti batsinzwemo na Police FC igitego kimwe ku busa.

Ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yacakiranye na Police FC kuri Stade ya Muhanga, maze umukino urangira abakinnyi b’umutoza Mashami Vincent babonye intsinzi y’igitego kimwe cyabonetse ku munota wa 80 cyinjijwe na Sibomana Patrick Papy.

N’ubwo wari umukino wa gicuti ariko wasize abafana ba Rayon Sports barushijeho kwijundika umutoza Haringingo Francis Christian, kuko abenshi bavugaga ko akwiye kwirukanwa ibi bikaba bishobora kumushyiraho igitutu gikomeye mbere y’uko igice cy’imikino yo kwishyura gitangira.

Ubwo bari bageze mu rwambariro umutoza Haringingo Francis Christian yabwiye Mitima Isaac ko kuba yarwanye na Nsabimana Eric ‘Zidane’ bikamuviramo kubona ikarita itukura bitari bikwiye ndetse ko akwiye kubikosora kuko bidakwiye ku mukinnyi ufite ubunararibonye.

Police FC izasubukura Shampiyona tariki 20 Mutarama 20223 mu Bugesera yakirwa na Gorilla FC saa sita n’igice. Rayon Sports izasubukura Shampiyona yakira Musanze FC kuri Stade ya Muhanga tariki 21 Mutarama 2023 guhera saa cyenda n’igice.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatunguje impano ihenze umugore we ku munsi ukomeye mu buzima bwabo

Amayobera ku rupfu rw’umukozi wo mu rugo w’imyaka 18 wakoreraga abarimu