Ibyishimo ni byose ku nkumi yatunguwe n’umugabo we ku munsi bizihizagaho umwaka ushize barushinze ,akamuha imodoka nshya yo mu bwoko bwa  Lexus SUV ihagaze miliyoni 50 z’amadolari .
Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cya Nigeria , uyu mugabo bigaragara azirika umugore we mu maso yarangiza akamujyana ahantu haba haparitse iyo modoka izengurutswe n’ibipirizo byinshi.
Ubwo umukobwa yagezwaga ku modoka yari yahawe nk’impano agakurwaho igitambaro cyari cyimupfutse mu maso,kwihangana byamunaniye avuze induru ndetse ahobera umugabo we bikomeye ,mu rwego rwo kumwereka ibyishimo agize byo guhabwa imodoka.
