in

Umutoza Haringingo Francis wa Rayon Sports yateye utwatsi icyifuzo cya Kapiteni Rwatubyaye Abdul

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis Christian yanze ubusabe bwa Rwatubyaye Abdul wifuzaga kubanza mu kibuga ku mukino urabahuza na Mukura Victory Sports.

Harabura amasaha macye ikipe ya Mukura Victory Sports igatana mu mitwe na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mbere y’uko uyu mukino uba Rwatubyaye Abdul yari yabwiye umutoza Haringingo Francis ko yakize neza ndetse akaba yiteguye gutanga umusaruro ushimishije, ariko umutoza yahisemo kumubwira ko atahita amubanza mu kibuga kandi nta gihe kinini cyari cyashira akize imvune.

Biteganyijwe ko ku munsi wa 18 wa shampiyona ari bwo Rwatubyaye Abdul azabanza mu kibuga ubwo bazaba bacakirana na Kiyovu Sports mbere y’uko besurana na mucyeba APR FC ku itariki ya 12 Gashyantare 2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyagatare: Abana b’abanyeshuri biga mu mashuri abanza igikorwa bakoreye umukecuru utishoboye cyakoze ku mitima ya benshi

Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports irabanza mu kibuga ku mukino barakina na Mukura Victory Sports ntakizere cyo gutsinda batanga