in

Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports irabanza mu kibuga ku mukino barakina na Mukura Victory Sports ntakizere cyo gutsinda batanga

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Rayon Sports irakina n’ikipe ya Mukura Victory Sport mu mukino wa kabiri ufungura imikino yo kwishyura.

Uyu mukino ikipe zombi zakaniye cyane ukurikije ibyo abafana ndetse n’abayobozi ku mpande zombi bagiye batangaza kandi bifite ishingiro. Ikipe ya Rayon Sports ikeneye aya manota cyane kugirango ikomeze kuguma mu rugamba rwo guhatanira iki gikombe ni nako ikipe ya Mukura VS ikeneye aya manota kugirango yiyunge n’abafana bayo dore ko iheruka gutsindwa na APR FC mu mukino wa mbere wa Retour.

Ikipe ya Rayon Sports irakina yagaruye abakinnyi bayo bari bamaze igihe bavunitse barimo Rwatubyaye Abdul ndetse na Rafael Osaluwe kandi iyi kipe iraba yagaruye Paul Were umaze iminsi akora imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi bose b’iyi kipe.

Abakinnyi 11 Rayon Sports irabanza mu kibuga mu kanya ku isaha ya saa cyenda zuzuye

Mu izamu: Hakizimana Adolphe

Ba myugariro: Ngendahimana Eric, Nkurunziza Felcien, Ganijuru Ellie hamwe na Mucyo Didier Junior

Abo hagati: Rafael Osaluwe Olise, Kanamugire Roger ndetse na Ndekwe Flex

Ba rutahizamu: Moussa Camara, Hertier Luvumbu ndetse na Iraguha Hadjii

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo Francis wa Rayon Sports yateye utwatsi icyifuzo cya Kapiteni Rwatubyaye Abdul

Heritier Luvumbu yahishuye rutahizamu w’umuhanga hagati ya Musa Esenu na Moussa Camara