in

Umusore yishe uwahoze ari umukunzi we nyuma yuko umukobwa amwanze kandi ariwe wamwishyuriye amashuri

Umugabo w’ahitwa Bulawayo muri Zimbabwe yatunguranye nyuma yo kwica arashe umukunzi we amuziza ko yamwanze kandi yaramurihiye amashuri.

Uyu mugabo wemeye ko yakoze ubu bwicanyi,azwi ku izina rya Musa Dube, yavuze ko yarashe umukunzi we w’imyaka 22 nyuma yo gushwana.

Ibi byabereye mu gace ka Bulawayo,kuwa 5 Ugushyingo 2022, ahagana saa 01:00 z’amanywa.

Nk’uko amakuru yashyizwe hanze abitangaza, Musa Dube yararakaye cyane ubwo umukunzi we yashyiraga akadomo ku rukundo rwabo.

Mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bavandimwe be mbere yo gukora aya mahano,Bwana Musa Dube yavuze ko yababajwe nibyo yakorewe na nyakwigendera wamubwiye ko atari ku rwego rwe,kandi yaramwishyuriye amafaranga yo kwiga kaminuza.

Uyu ngo yafashe pistol amenyesha mubyara we Thune Moyo ko agiye kumurasa kubera ko yamwanze. Mu biganiro ariko, yavuze ko atarasa undi muntu kuko nta wundi bafitanye ikibazo.

Musa Dube yahise ajya mu rugo rw’uyu mukunzi, ahita atangira gufata amashusho y’iki gikorwa cy’ubwicanyi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye icyatumye Business y’umuzamu Kimenyi Yves ihomba ku buryo bukomeye igafunga imiryango

The ben yashyize hanze ukuri kose ku bijyanye n’ubukwe bwe na Pamella