in

Hamenyekanye icyatumye Business y’umuzamu Kimenyi Yves ihomba ku buryo bukomeye igafunga imiryango

Inzu itunganya imisatsi ikanogosha (Salon de coiffure) y’umunyezawo w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, biravugwa ko yafunze imiryango ndetse haranakekwa icyatumye ihagarara.

Iri shoramari rya Kimenyi Yves afatanyije n’umukunzi we babyaranye, Muyango Claudine, ryari ryafunguye imiryango muri 2020, ndetse aba bombi bari bemeye ko iyi nzu itunganya imisatsi, bayihuriyeho.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke, avuga ko iyi Salon de coiffure iherereye ahazwi nka CGM i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, itagikora ndetse n’abajyayo basanga imiryango ifunze.

Iki kinyamakuru kivuga ko iyi Salon de Coiffure izwi nka ‘KA Clipperz’, yahagaritse ibikorwa kubera ibihombo biremereye yaguyemo.

Muyango Claudine akaba umukunzi wa Kimenyi Yves banafitanye umwana, ni we wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iri shoramari, bikaba bivugwa ko muri iyi minsi ahugiye mu bushabitsi bwo gutegura ibitaramo.

Ubwo bafunguraga iyi salon de coiffure muri Kanama 2020, Kimenyi Yves yavuze ko yabonye ko akunda gutanga amafaranga menshi mu kujya gutunganyisha umusatsi no kwiyogoshesha ndetse na bagenzi be bakina ruhago, akumva agomba kubibyazamo ishoramari, akiyemeza gushinga Salon de Coiffure.

Icyo gihe kandi, byavugwaga ko ibyamamare bitandukanye mu Rwanda byiganjemo abakinnyi ba ruhago, ari ho bakunda kujya kwiyogosheshereza mu rwego rwo guteza imbere mugenzi wabo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikikango ku Abanyasenegale nyuma y’uko Sadio Mané yavuye mu kibuga agize ikibazo

Umusore yishe uwahoze ari umukunzi we nyuma yuko umukobwa amwanze kandi ariwe wamwishyuriye amashuri