in

Umusore yatunguranye ubwo yihinduraga umukobwa ngo abone akazi ko mu rugo(video)

Umusore ukomoka muri Nijeriya yatunguye abatari bake nyuma y’uko  ahisemo kwihindura umukobwa kugirango abone uko ahabwa akazi ko mu rugo.

Ni nyuma y’amafoto yuyu musore yafashwe maze agakwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo abaturage mu gihugu cya Nigeria, batuka ndetse banakubita ariko mu buryo budakabije umusore, nyuma yo kumuvumbura ko yigize umukobwa kugira abone akazi ko gukora mu rugo, bamutukaga ari nako bamukuzamo imyenda yari yambaye.

Uyu musore ukekwaho uko kwiyoberanya yagaragaye muri ayo mashusho arimo kurira ariko abaturage bamushyize hagati yabo bari kumukuzamo imyenda yari yambaye.

Abo baturanyi be bumvikanaga muri ayo mashusho bavuga ko bagiye no kumushyikiriza inzego z’umutekano (kuri Polisi).

Uyu musore amazina ye ndetse n’aho atuye nyirizina ntibyabashije kumenyekana ubwo ikinyamakuru withinnigeria cyakoraga iyi nkuru.

Reba amashusho y’uwo musore akurwamo imyenda nyuma yo kumuvumbura ko ari umusore.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide yaciye ibintu kubera ibyo yakoze kuri Youtube.

Impinduka zikomeye ku bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021.