in

Umusore Yatewe ibyuma avuye gushyingura nyirakuru

Umusore witwa Shema Roger yahuye n’uruvagusenya , ubwo yavaga gushyingura nyirakuru agahamagarwa n’umugabo witwa Benin ngo usanzwe ubaga inka amubwira ko ashaka kumufata mu mugongo akamugurira agacupa ariko yagerayo undi akamuhinduka.

Aganira na Btn tv ,Shema usanzwe utuye mu karere ka Nyaruguru , mu Murenge wa Kibeho  yavuze ko yavuye gushyingura nyirakuru , umugabo witwa Benin akamuhamagara amusaba kumusanga mukabari yarimo kugirango amufate mu mugongo undi akagenda gutyo.

Ubwo yahageraga acyambaye umupira wariho ifoto ya nyirakuru yari avuye gushyingura , ngo uyu Benin , yasabye Shema gukuramo umupira wariho ifoto ya nyirakuru yari yambaye ,undi mu gihe yawukuragamo ngo Benin yahise amukubita amukomeretsa ijisho amukuramo n’amenyo.

Nyuma ngo muri ako kanya Benin yahise ajomba icyuma mu mugongo Shema ,ari nabwo yahise afata uwo mupira wariho ifoto ya Nyirakuru akawujombagura ibyuma ugacikagurika

Shema avuga ko atazi icyo uyu mugabo yamuhoraga ,icyakora ko yakunze kumusubiriramo ko we atazi iyo avuka ,mu gihe abandi bose barikumwe mu kabari azi aho bavuka muri Nyaruguru

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

REB yatangaje igihe amasaha mashya azatangirira kubahirizwa mu mashuri

Isoni ni zose ku babyeyi bo mu Rwanda bumva abana babo bavuga amazina y’ibitsina mu cyongereza