in

REB yatangaje igihe amasaha mashya azatangirira kubahirizwa mu mashuri

Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere
Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB, rwatangaje ko amasaha mashya y’akazi yagenwe mu mashuri azatangira gukurikizwa mu ntangiriro z’igihembwe cya kabiri kandi nta mpungenge ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, mu kiganiro imboni cya Televiziyo Rwanda cyatambutse kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Mutarama 2023.

Muri iki kiganiro Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko urwego rw’uburezi rwamaze kwitegura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda kandi ko bizagenda neza.

Ati “Ku wa mbere amashuri azatangira ibigo byose byamaze kwitegura kugendera ku ngengabihe nshya.”

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo mu 2022 niyo yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00pm).

Dr Mbarushimana yagaragaje ko ari umwanya mwiza ku banyeshuri by’umwihariko abiga bacumbikiwe kuko bazajya bajya mu ishuri babashije kwitegura ku buryo buhagije.

Ati “Ni umwanya mwiza mu biga bacumbikiwe n’ibigo. Mu bihe bari basanganywe bazagira umwanya w’imikoro myinshi, ntabwo bagiye kuryama ahubwo bazabibyaza umusaruro ku buryo bazajya bagera saa mbili n’igice babanje gusubiramo.”

Yavuze ko hari gahunda nyinshi ziteguwe ku buryo bizafasha umwana gutangira kwitegura neza ndetse n’umwarimu akazabyungukiramo mu buryo bwo gukora ubushakashatsi no kubikora neza.

Yongeyeho ati “Ntabwo twigeze duhindura integanyanyigisho, umwarimu azajya yigisha isomo arirangize neza n’intego zaryo zigerweho. Iyo habaye impinduka bisaba gukurikirana ngo urebe uko bigenda. Hari abo bizagora ariko tuberaho kugira ngo dukomeze tugenzure.”

Yagaragaje ko hazabaho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo na cyane ko ari bo bategura integanyanyigisho bakanayiha icyerekezo, bityo ishobore kwigishwa neza.

Ati “Uko twabiteguye tubona ko ibigomba kwigishwa mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu bizagenda neza.”

Ubusanzwe abana biga mu mashuri y’inshuke wasangaga mu gitondo bazindurwa ku masomo rimwe na rimwe bakagenda basinzira, uyu muyobozi yagaragaje ko bazajya basoza amasomo saa sita n’igice bivuze ko nta mwana uzongera gusinzirira mu ishuri.

Ati “Mu gihe abana basinziraga mu ishuri ubu noneho azajya aza mu ishuri yaruhutse kandi ni umwanya mwiza wo kugira ngo ababyeyi bamenye ko mbere y’uko umwana ajya mu ishuri bafate umwanya babagire inama no kongera kuganira nibura iminota 20 cyangwa 30 ya buri munsi.”

Ikiganiro hagati y’umwana n’umubyeyi kizajya kibanda mu kubaka umwana mu buzima bwe bw’ahazaza, ku mukundisha ishuri, kumuganiriza indangagaciro z’umuco nyarwanda n’ibindi bishobora kumuhindurira icyerekezo.

Dr Mbarushimana yavuze ko uburyo iyi gahunda yateguwe nta mbogamizi n’imwe izaboneka mu gihe bizaba byatangiye gukurikizwa muri iri tangira ry’igihembwe cya kabiri cy’amashuri.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB, rwamaze gutangaza integanyagihe izakurikizwa n’amashuri yaba abanza n’ayisumbuye, aho isomo rya mbere rizajya ritangira saa mbili n’igice, irya nyuma rigasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagenewe igihe cy’ikiruhuko inshuro eshatu ku munsi aho saa 10:45-11:00 ari ikiruhuko cya mbere, saa 12:20-13:25 ikaba isaha yo gufata amafunguro hanyuma bakongera kuruhuka saa 15:25-15:40.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United ikomeje ibihe by’ukwezi kwa buki!

Umusore Yatewe ibyuma avuye gushyingura nyirakuru