in

Isoni ni zose ku babyeyi bo mu Rwanda bumva abana babo bavuga amazina y’ibitsina mu cyongereza

Ababyeyi bamwe bakomeje kuvuga ko bibatera isoni kumva abana babo bavuga amazina y’imyanya y’ibanga mu ndimi z’amahanga.

Ni bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bashimangira ko bagira isoni zo kwigisha abana babo iby’imyororokere kuko badashobora kuvuga amazina ya bimwe mu bibwerekeyeho nk’ibitsina, gusa ngo nanone bakagira isoni iyo bumvise babivuga mu cyongereza.

Aba babyeyi bo mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera, bavuga ko umuco nyarwanda utabemerera kuvuga ibintu byose mu mazina yabyo.

Umwe ati “Nawe umwana muto hari igihe uvuga ngo nabimubwira gute, mu muco nyarwanda ntabwo bijya byorohera kuvuga ibintu byose mu mazina yabyo, biba biteye isoni.”

Undi mubyeyi yavuze ko adashobora kubwira umwana we ibijyanye n’imyororokere ngo abe yatinyuka kuvuga amazina y’ibitsina cyangwa ibindi bice byabyo.

Ati “Njye bintera isoni sinzi niba abandi bitabatera isoni ariko ku giti cyanjye bintera isoni sinabona aho mbihera.”

Gusa nubwo baba bagize isoni zo kubibabwira, n’ubundi ngo baterwa isoni no kumva abana babo bavuga mu cyongereza ibyo banze kubabwira.

Undi mubyeyi ati “Ndababaza nti ‘ese ibyo ni ibiki muri kuvuga?’ bati ‘ni ibi n’ibi’ bati ‘turabyiga’. Igitsina cy’abagabo bafite uko bakita mu cyongereza ngo ‘ni penis’ ngo na ‘vagina’ ngo niba ari abakobwa…”

Uyu mubyeyi avuga ko nubwo bibatera isoni ariko bumva ko za nshingano zo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere baba bananiwe, hari aho babyigira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore Yatewe ibyuma avuye gushyingura nyirakuru

Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo igiye gukina na PSG ya Lionel Messi!?