in

Umusore yafashwe agiye guhura n’umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yari amaze igihe yoherereza amashusho ari kwikinisha

Umusore ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria ,usanzwe wibera mu gihugu cy’Ubwongereza ,yafashwe agiye gutungura umwana w’imyaka 13 yari amaze igihe yoherereza amashusho y’urukozasoni .

Uyu musore bivugwa ko yari avuye mu mujyi wa Edinburgh yerekeje mu mujyi wa  Leeds gutungura uyu mwana w’umukobwa witeguraga kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 14 ,icyakora asanga hari abamwiteguye ndetse batungurwa no gusanga uyu musore yari asanzwe aziko umwana ajya aganiriza ibiganiro biganisha ku busambanyi ataruzuza imyaka y’ubukure.

Mu butumwa bwasomwe uyu musore yohererezaga uyu mwana ,harimo aho yajyaga amusaba kwikinisha akamwohereza amashusho ,no kumuha amafoto y’ubwambura bwe n’ibindi biganisha kubusambanyi nk’ibyo ,icyakora umwana akabyanga .

Biravugwa ko uyu musore agomba kugezwa imbere y’ubutabera ,cyane ko kwereka cyangwa gukoresha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ishimishamubiri rishingiye kugitsina bihanirwa n’amategeko.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Haruna Niyonzimana yahaye gasopo abantu bamwibeshyeho

Abakinnyi bane ba Rayon Sports bakomeje kwinubira ubuyobozi nyuma y’ibirarane baberewemo