in

Abakinnyi bane ba Rayon Sports bakomeje kwinubira ubuyobozi nyuma y’ibirarane baberewemo

Abakinnyi b’Abanyamahanga mu ikipe ya Rayon Sports ntabwo bishimishiye kuba baragiye mu kiruhuko cy’impera z’umwaka badahawe amafaranga y’ukwezi k’Ukuboza 2022.

Ku wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023, ubwo Rayon Sports yatangiraga imyitozo yitegura igice cy’imikino yo kwishyura, abakinnyi barimo Essomba Leandre Willy Onana, Paul Were Ooko, Moussa Camara, Musa Esenu na Ramadhan Kabwili ntabwo bayitangiye bitewe n’uko batishimiye kuba batarahembwe.

Amakuru dukesha Fine FM, ni uko aba bakinnyi b’Abanyamahanga batishimiye kuba batarahembwe bakaba batiteguye kuba batanga umusaruro ushimishije.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yafashwe agiye guhura n’umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yari amaze igihe yoherereza amashusho ari kwikinisha

Munyakazi Sadate yagabiye inka Yannick Mukunzi