in

Umusore wakuriye mu buzima bwo ku muhanda nyuma akaza kugafata agiye kugaruka kubaka ishuri mu Rwanda

Nshuti Gatwa umwe mu Banyarwanda bamaze kumenyekana cyane muri Cinema ku isi hose, yatangaje ko agiye kugaruka kubaka ishuri mu Rwanda.

Uyu musore kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’ubwongereza yamenyekanye cyane muri filime ya Sex Education yabiciye bigacika kuri Netflix.

Uyu musore avuga ko kuko yakuriye mu buzima bwo ku muhanda, atiyiyumvishaga ko umunsi umwe azabyuka agasanga amafaranga ari kuri konti ye.

Ibi byose yabivuze ubwo yari ari mu kuganiro n’ikinyamakuru TIME Magazine, agitangariza ko nyuma yo guhirwa n’ubuzima ko agiye kugaruka mu gihugu cyamubyaye akubaka ishuri.

Muri iki kiganiro ntiyigize avuga icyo ishuri rizaba ryigisha cyangwa aho azaryubaka ndetse n’igihe gusa yavuze ko bitazatinda.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yapfushije umugore ahita arongora nyirabukwe

Rutahizamu ukomeye w’umunya-Nigeria yamaze kwemererwa gukinira Amavubi