in

Umugabo yapfushije umugore ahita arongora nyirabukwe

xr:d:DAFHbXkJCnI:113,j:31935344932,t:22080114

Mu gihugu cy’Ubuhinde inkuru y’urukundo rw’umugabo ndetse na Nyirabukwe yatangahe benshi, kuko ari ibintu bidasanzwe.

Inkuru y’urwo rukundo rutangaje yatangiye ubwo umugore w’uwo mugabo witwa Sikandar Yadav yari amaze gupfa, nyuma uyu mugabo arimuka ajya kubana na Sebukwe na Nyirabukwe ahitwa i Bihar, mu Mudugudu wa Heer Moti.

Uko iminsi yagendaga ishira, urukundo rw’uwo mugabo ufite imyaka 45 y’amavuko na Nyirabukwe witwa Geeta ufite imyaka 55 y’amavuko, rwaje guhindukamo urukundo rw’umugabo n’umugore, gusa ngo babanje kubihisha.

 

Ariko mu gihe ibihuha byari bitangiye gukwira aho batuye, bivuga ko baba bombi bakundana nk’umugabo n’umugore, umugabo wa Geeta akaba na sebukwe wa Sikandar, yatangiye gukurikirana ngo arebe niba ibivugwa ari byo koko, ariko umunsi umwe afata abo bombi bari mu bikorwa bigaragaza urukundo rwabo, ubwoba yari amaranye iminsi abona ko bwari bufite ishingiro koko.

 

Mu burakari bwinshi, uwo mugabio yahise ajyana ikibazo cye ku nama y’ubutegetsi ku rwego rw’umudugudu wabo yitwa Panchayat, asaba ko cyakemurwa.

 

Nyuma yo kumva ikibazo cy’uwo mugabo witwa Dileshwar iyo nama y’ubutegetsi ya Panchayat yatumije umukwe we, kugira ngo bumve uko yiregura ku bimuvugwaho. Sikandar ahageze yiyemereye ku buryo bweruye ko akundana na Nyina w’umugore we wapfuye.

 

Nyuma y’uko na Nyirabukwe (Geeta) atumijwe muri iyo nama y’ubutegetsi, akiyemerera ko koko akundana n’umukwe we Sikandar, inama njyanama yahise yiyemeza kubashyingira noneho bakabana ku buryo bwemewe.

 

Inama y’ubutegetsi ikimara kubyemeza ityo, na Dileshwar (Sebukwe), yahise ahindura ibitekerezo nyuma yo kubona uburyo abo bombi bahamiriza imbere y’ubutegetsi ko bakundana, ndetse atangira kubafasha mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

 

Muri videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Dileshwar agaragara abwira abanyamakuru ko yari yishimiye cyane kugira uruhare mu gutegura ubukwe bwa Sikandar na Geeta.

 

Ikinyamakuru OddityCentral kivuga ko Sikandar yanagaragaye mu ruhame asoma ku gahanga k’uwo mukunzi we wahoze ari Nyirabukwe, abikorera imbere y’imbaga y’abantu benshi, nk’uburyo bwo kwerekana ko amukunda, ndetse banishimira kuba babaye umwe.

Ibinyamakuru byo mu Buhinde, byatangaje ko Sikandar Yadav yasezeranye na Nyirabukwe Geeta Devi batangiye kubana nk’umugore n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko, gusa ntibyatangajwe niba na Dileshwar (Sebukwe) yarakomeje kubana nabo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yashetewe 5000Frw ngo ajye mu bwiherero gukuramo telefone y’undi mugabo yaguyemo, agezemo ntiyagaruka

Umusore wakuriye mu buzima bwo ku muhanda nyuma akaza kugafata agiye kugaruka kubaka ishuri mu Rwanda