Umusifuzikazi Mukansanga Salima ari mu gahinda nyuma yo gutakaza umuvandimwe we

Umusifuzikazi mpuzamahanga, Mukansanga Salima ari mu gahinda kenshi nyuma y’uko musaza we bavukana yitabye Imana.

Muri iki gitondo nibwo habyutse inkuru y’akababaro ko musaza wa Mukansanga Salima yitabye Imana.

Uyu musaza wa Mukansanga Salima yitabye Imana azize uburwayi butatangajwe mu binyamakuru.

Bikaba biteganyijwe ko uyu musore witabye Imana araza gushyingurwa kuri uyu munsi, mu irimbi riri ry’i Nyamirambo.

Mukansanga Salima ni umusifuzikazi w’umunyarwanda wamaze kuba mpuzamahanga dore ko ari na we mugore wa mbere wasifuye igikombe cy’Afurika giheruka gutwarwa na Senegal itsinze Egypt.