in

Kiyovu Sports yisubije agaciro itwara umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Apr Fc

Ikipe ya Kiyovu Sport yamaze kumvikana n’umukinnyi ukiri muto wirukanywe mu ikipe ya Apr Fc kubera umusaruro n’imyitwarire.

Kiyovu Sports yamaze kumvikana na Nsanzimfura Keddy uheruka gusezererwa muri Apr Fc. Kiyovu Sports yitegeye kumuha agatubutse ngo ayisubiremo.

Kiyovu Sports yiteguye gutanga Milliyoni 12 kuri uyu mukinnyi w’umuhanga cyane, ayo mafaranga azahabwa uyu mukinnyi ndetse na Apr Fc, bivuzeko azagabanywa Apr Fc ndetse n’uyu musore.

Ku bijyanye no kugabana ayo mafaranga ku mpande zombi, ni uko Apr Fc izahabwamo 4 gusa kuko ariyo yaririmo kumushakira ikipe izindi 8 zihabwe uyu musore.

Nsanzimfura Keddy ukina mu kibuga hagati agiye gusubira mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kuyivamo akerekeza mu ikipe ya Apr Fc, aho yaguzwe amafaranga agera kuri miliyoni 16.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Vava uzwi nka dore imbogo yagaragaye yasohokanye n’umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda (Video)

Umusifuzikazi Mukansanga Salima ari mu gahinda nyuma yo gutakaza umuvandimwe we