in

Umusifuzi w’ikirangirire mu Bwongereza yarongoye Umudagekazi ukoresha VAR

Umusifuzi w’ikirangirire mu Bwongereza, Haward Webb yamaze gusezerana n’umukunzi we Bibiana Steinhaus ukoresha ikoranabuhanga rya VAR mu Budage.

Hari hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru ko Haward Webb wahoze ari umusifuzi mu Bwongereza yaba yarasezeranye n’uyu mudagekazi witwa Bibiana Steinhaus ariko hakabura gihamya kuko ubu bukwe bwabaye mu ibanga, ariko Bibiana yaje kubyemeza nk’

Yagize ati “Yego ni byo ubukwe twarabukoze. Twasezeranye mu cyumweru cy’akaruhuko ka FIFA, ndetse ubu turishimye.”

Kuri ubu Haward Webb aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Bibiana Steinhaus asigaye akora kuri VAR mu gihugu cy’u Budage.Haward Webb yasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu 2010, ndetse asezera mu mwuga mu 2014

Urukundo rw’aba basifuzi rwatangiye cyera ubwo bajyaga bafatanya mu mukino, ndetse Bibiana yanatangaje uko babanaga mbere. Yagize ati “Twakoraga cyane, ndetse umukino warangira tukishimira uko twawitwayemo umwe agasura undi mu cyumba tugasangira amasaha akicuma”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru yasutse amarira mu bukwe bw’umuhungu we ubwo yamenyaga ko uwari kumubera umukazana we ari umukobwa we yibyariye.

Ngibi ibintu byoroshye cyane wakora niba ushaka kubona umukunzi uzagukunda bizira uburyarya.