in

Umukecuru yasutse amarira mu bukwe bw’umuhungu we ubwo yamenyaga ko uwari kumubera umukazana we ari umukobwa we yibyariye.

Uyu mukecuru yasutse amarira imbere y’abatashye ubukwe bw’umuhungu we nyuma yo kumenya ko umugeni ari umukobwa we umaze igihe kirekire yaramubuze. Ibi byabereye i Suzhou, mu ntara ya Jiangsu mu Bushinwa kuya 31 Werurwe 2021.

Ubwo uyu mukecuru yari amaze kubona akamenyetso gato ku mukazana we,yahise amwegera amubaza ababyeyi be ndetse amubaza niba yaba yararezwe n’abandi babyeyi mu myaka 20 ishize.

Ibi ngo byababaje cyane umuryango wareze uyu mukobwa cyane ko abana batoraguwe bakarerwa n’ababyeyi batari ababo bakunda kubihisha gusa baje kwemera ko bamutoraguye ari umwana muto ku muhanda.

Uyu mugeni ntiyari azi amateka ye ariko kubimenya ku munsi we byaramushimishije ndetse ngo yavuze ko “bimushimishije kurusha n’ubukwe nyirizina.”Uyu mukobwa yahise atangira gutekereza ukuntu yari agiye gushyingiranwa na musaza we mukuru ibintu bihindura isura.

Icyakora,uyu musore nawe ntiyari uw’uyu mukecuru wamureze byatumye bombi bamenya ko batavukana.Uyu mukecuru ngo nawe yagiye gushaka umwana arera nyuma yo kubura uyu mukobwa we,yanashatse igihe kinini.Aba bombi bahise bakomeza ubukwe bwabo nta nkomyi cyane ko nta sano y’amaraso bari bafitanye.

Abatumiwe mubukwe bahaye umuryango umugisha ,bawifuriza ibyiza nyuma yo kuba wongeye guhura ,ndetse bifuriza abageni ishya n’ihirwe mu rugo rwabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku myaka 5 y’amavuko umwana w’Umunyafurika yanikiye abandi bose yambikwa ikamba ry’ubwiza(AMAFOTO)

Umusifuzi w’ikirangirire mu Bwongereza yarongoye Umudagekazi ukoresha VAR