in

Umushabitsi Judy Boss Lady utajya ubura udushya ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umusore w’ibigango -AMAFOTO

Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba nyuma bakaza gutandukana, yongeye guhamya urukundo rwe n’umuzungu w’ibigango bahuriye muri Canada.

Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa filime, Niyonizera Judith usigaye akoresha izina rya Judy Bosslady mu ruhando rw’imyidagaduro yagaragaye ari kumwe n’umusore aherutse gutangaza ko yihebeye, basa nk’abagiye ahirengeye mu muryango.

Ibi byose babikoraga bari kwihanira iminwa berekana ko banyuzwe n’urukundo, mu gihe abandi bari bari kumwe, bo bari mu biganiro bitandukanye.

Ubwo aheruka mu Rwanda, Judith yabajijwe n’umunyamakuru wacu Irenemurindahabi ku byerekeranye n’umusore amaze iminsi agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze bigaragara ko bari mu rukundo, yirinda kuvuga byinshi ariko yemera ko bari mu rukundo Ati “Yego ni umukunzi”.

Yabajijwe niba uwo musore bari gukundana abantu bakwitega ubukwe mu minsi ya vuba, avuga ko nta kintu yabivugaho, gusa yongeraho ko uwo musore bamaranye iminsi mike mu rukundo.

Mu mafoto yatangiye kujya hanze yambere, yagiye hanze agaragaza Niyonizera Judith ari kumwe n’uyu musore mu rugendo batemberana, hari nk’aho bari mu modoka Judith ari gufata amashusho agasoma uyu musore, n’undi nawe akabigenza gutyo abyerekeza kuri Camera.

Muri Kanama 2020 ni bwo Safi yemeje bwa mbere ko yatandukanye na Niyonizera Juduth bari basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 1 Ukwakira 2017. Safi yavuze ko impamvu batandukanye ari uko hari ibyo batumvikanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhanga: Amayobera ku mugabo waguye mu bwiherero akurwamo umwuka wamushijemo

Dj Brianne iyo avanga umuziki akoresha ibikoresho by’igiciro gihanitse – AMAFOTO