in

Umusaza w’imyaka 82 witwa Wilson yatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’amanota 182

Umusaza w’imyaka 82 witwa Wilson yatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’amanota 182.

Umusaza w’imyaka 82, Wilson Kipchumba wakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza muri Kenya (KCPE), yabitsinze n’amanota 182.

Ubusanzwe izwi ku izina rya ‘Kukaa’, urugendo rwe rwo kwiga rwatangiye mu 1961 ubwo yinjiraga mu cyiciro cya mbere mu ishuri ribanza rya Tomena mu Ntara ya Pokot.

Uru rugendo rwakomeje kugeza 1965 aho yahise abivamo ageze mu wa Gatanu w’amashuri abanza maze yigira mu gipirisi.

Mu gipirisi yaje kuvamo asubira mu cyaro iwabo ajya guhinga gusa yaje kubona akazi ko gutwara abanyeshuri.

Yaje kugira ikibazo cy’amaso biza kurangira aretse gutwara aho yahise asubira mu ishuri.

Kukaa ni umwe mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu gihugu cya Kenya uyu mwaka 2023.

Ubwo amanota y’ibizamini bya Leta yatangazwaga, Kukaa yagize amanota 182 kuri 500.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupolisi wishe umwirabura George Floyd bigatuma havuka ikizwa nka ‘Black Lives Matter’ yaterewe ibyuma muri gereza ya Tucson

Ibyari imikino byajemo n’inkiko, abakinnyi ba Squad Game nshya yaje mu buryo bwa ‘Reality TV Show’ bakuyemo ibikomere by’umubiri