in

Ibyari imikino byajemo n’inkiko, abakinnyi ba Squad Game nshya yaje mu buryo bwa ‘Reality TV Show’ bakuyemo ibikomere by’umubiri

Bamwe mu bakinnyi bagaragaye muri Squid Game iheruka kugaruka mu yindi sura ikinwa ari ‘Reality TV Show’ cyangwa se ‘Umukino wa nyawo’, bashobora kugana inkiko nyuma yo kugirira ibikomere mu ifatwa ry’amashusho yayo.

BBC yatangaje ko abakinnyi babiri kugeza ubu ari bo bamaze kugaragara bavuga ko gukina muri iyi filime byabasigiye ‘uburwayi bwa Hypothermia butuma umuntu agira ubukonje bukabije ndetse no kwangirika imitsi’.

Abatunganyije iyi filime bo bavuga ko abakinnyi bagaragayemo babafashe neza ku buryo nta wari kwangirika.

Sosiyete y’Abanyamategeko ya Express Solicitors yitabajwe n’aba bakinnyi yatangaje ko abakiliya bayo bagiye bagira ibibazo nyuma y’igihe kinini batinyeganyeza kandi bari ahantu mu bukonje bwinshi, mu gihe hafatwaga amashusho y’iyi filime.

Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete, Daniel Slade, yatangaje ko ‘‘Abakinnyi batekerezaga ko bari gukina nyamara nyuma bakaza kwangirika mu buryo batatekerezaga. Ubu basigaranye inguma nyuma yo kumara igihe mu bubabare ahantu hakonje cyane.’’

Iyi sosiyete ifasha abantu mu by’amategeko yandikiye Studio Lambert ibaruwa igaragaza ko ububabare abakinnyi bagiriye mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ari ingaruka z’uburyo budakwiriye bafashwemo muri icyo gihe. Iyi baruwa ivuga ko ibi ari intambwe ibanziriza kugana inzira y’inkiko.

Umuyobozi Mukuru wa Studio Lambert, Stephen Lambert, aheruka kuvuga ko nibura abakinnyi bihuta byabafataga amasaha abiri gusoza umukino n’aho abagenda gake bikabafata ane cyangwa atanu.

Lorenzo Nobilio wari mu bakinnyi aheruka kubwira BBC ko byamufashe amasaha arindwi.

Iyi filime yatunganyijwe na Studio Lambert na The Garden muri Cardington Studios i Bedford mu Bwongereza muri Mutarama uyu mwaka.

Stephen Lambert aheruka kuvuga ko abakinnyi bamwe batishimiye gukurwa mu mukino cyane ko wari urimo akayabo.

‘‘Squid Game: The Challenge” irimo abakinnyi 456 aho bahatanira miliyoni $4,56. Abakinnyi bagenda banyura mu igeragezwa ritandukanye aho buri wese asabwa gukoresha umutwe cyane kugira ngo abashe gutambuka. Yagiye hanze ku wa 22 Ugushyingo 2023.

Muri ‘Squid Game’ ya mbere hagaragaramo umuntu ushaka abantu baba bafite amadeni akagenda abashishikariza kwitabira, nyuma abamaze kwemera kujya mu irushanwa baza kuvumbura ko ari umukino wo gupfa no gukira bamwe bakagerageza gutoroka ariko bikanga.

Muri iyi filime yagiye hanze mu 2021, abakina baba bahataniye miliyoni $35.

Iyi ‘Reality TV Show’ na yo ijya kumera gutya cyane ko abantu bose barimo mu buzima busanzwe bafite amadeni bya nyabyo gusa aho bitandukanira na filime yakomoweho ni uko ho, umukinnyi utsinzwe aho kwicwa asezererwa agataha iwabo.

‘Squid Game: The Challenge’ yabaye ‘Reality Tv Show’ ya mbere igaragayemo abakinnyi benshi ndetse ikaba n’iya mbere ikinwemo umukino utanga akayabo. Igiye guca agahigo ka ‘The Million Second Quiz’ yahembye Andrew Kravis $2.600.000.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusaza w’imyaka 82 witwa Wilson yatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’amanota 182

Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports irabanza mu kibuga uyu munsi hajemo impinduka zikomeye Kubera umukinnyi ujya afasha iyi kipe kubona intsinzi wagize ikibazo cy’imvune