in

Umusaza w’imyaka 68 wiyita ‘Yesu’ yasubiye mu masiganwa ya marathon yambaye imyenda ikomeje gutangaza benshi(ifoto)

Umusaza w’imyaka 68 wiyita ‘Yesu’ yasubiye mu masiganwa ya marathon yambaye imyenda ikomeje gutangaza benshi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku nshuro ya 18 habaye Marathon mpuzamahanga ya Beaujolais mu Bufaransa, isiganwa ryatangiye mu 1997 gusa kuri iyi nshuro uwarivuzwemo cyane ni umusaza w’imyaka 68 witwa Gilbert Dantzer umenyerewe ku izina rya ‘Jesus’, ryari irya 300 yitabiriye.

Uyu mukambwe nubwo imyaka imaze kuba myinshi, ntibyamubujije kugaragaza imbaraga n’umurava mu gihe cy’isiganwa, yari yambaye imyambaro amaze imyaka igera kuri 20 yambara ku buryo igaragara nk’ikirango cye.

Gilbert iteka yiruka afite agakapu k’imishumi mu mugongo, akitamiriza urugori rugaragara nk’urw’amahwa ku mutwe we n’ikabutura za kera zizwi nk’iz’Abaromani, Uyu mugabo ntasiganwa agamije ibihembo ahubwo abigirira kwiyegurira uyu mwitozo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zuchu mu marira n’ikimwaro, yavuze ku gitaramo yateguye muri America kikitabirwa n’abantu 48

Umwe mu bagize itsinda rya Just Family witwa Bahati yavuze ko yarwaye umwaka wose kubera urukundo yakunze umunyarwandakazi uvanga umuziki