in

Umuraperi Mukadaff nyuma y’imyaka 2 adashyira hanze indirimbo yatangaje ibyo yari ahugiyemo

Nyuma y’igihe kingana nk’imyaka ibiri, umuraperi Mukadaff adashyira hanze indirimbo, yatangaje ko yari ahugiye mu masomo kandi ko ababyeyi be bamuhozagaho igitsure bamusaba kubanza gusoza amasomo akirinda ibirangaza.

Mukadaff yatangaje ko uyu mwaka ari kwitegura gusoza amasomo ye muri ICK mu bijyanye n’itangazamakuru, ubundi akagaruka mu muziki nk’ibisanzwe.

Ibi yabikomojeho ubwo yavugaga kuri alubumu agiye gushyira hanze vuba aha yise ‘Icumbi ry’agahato’.

Mukadaff yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu mwaka wa 2020, akomeza avuga ko kubera ukuntu akunda umuziki, ubwo yari ari mu masomo yinyabyaga muri studio akajya gukora indirimbo n’ubwo ubushobozi butari bumworoheye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

PL: Mu mukino w’amahane menshi Manchester United yigobotoye Crystal Palace kuri hamana!

Rubanda rugira ayarwo koko; ifoto Wolves iri guhekenya Liverpool nyuma y’umukino wabahuje