in

Umupadiri yashishikarije abantu kwinywera inzoga kuko zitazababuza ijuru

Umupadiri Oluoma Chinenye,wo mu gihugu cya Nigeria yasabye abantu kwinywera agacupa kuko ngo ntacyo kangiza kandi ko atari yo ntandaro yo kuzabura ijuru.Uyu mupadiri yavuze ko agasembuye ari umuti kakaba keza ku buzima ndetse ko ugasomaho mu rugero aba nta kintu kibi akoze.

Ku Cyumweru ubwo yari mu misa yagize ati ” Buri bintu Imana yaremye ni byiza harimo n’inzoga, iyo uyisomye mu rugero, bikuzanira inyungu, nta kibi uba ukoze.”

Uyu mupadiri yasabye abari mu misa ko abanywa agacupa bakarenza urugero barekeraho, bakazajya bagasoma mu rugero, asaba abasanzwe batagasoma kutirirwa biga kugasoma gusa mu mutwe ” Mukibuka ngo Mwinywere inzoga ntibizatuma mutajya mu ijuru.”

Ubutumwa bwa padiri Oluoma Chinenye bwateje impaka, bamwe babyemera abandi babyamagana bitewe n’ibyo bemera bakoresheje imirongo ya Bibiliya Ntagatifu/Yera.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo yasebeje iniga ubwo bari ku rubyiniro abari aho bavuza induru (video)

Wa mukobwa w’icyuki uherutse guterwa indobo n’umusore w’ibigango yatunguwe ku munsi w’abakundana (video)