in

Umunyamideli Mary Magdalene uherutse guturika ibere ari kwicuza kubera ibyo yakoreye umubiri we

Umunyamideli Mary Magdalene wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga akaba ari mu bafite amabere manini ku Isi, yatangaje ko yicuza kuba yaribagishije ngo bongere bimwe mu bice by’umubiri we, nyuma y’uko mu minsi ishize yaturitse ibere.

Mu butumwa yasangije ku rubuga rwa Instagram, umunyamideli Mary Magdalene ukoresha amazina ya 1800leavemaryalone yavuze uburyo arambiwe guhora abagwa ibice by’umubiri, nyuma yo gushaka kugaragara nk’umugore udasanzwe.

Umunyamideli Mary Magdalene yahishuye ko yicuza kuba yaribagishije ngo ahinduze ibice by’umubiri we

Magdalene yagize ati “Maze kurambirwa ubu buryo bwo kubaho, nifuza ko ntari kuba narabikoze, ntabwo byari bikwiriye umwanya, amafaranga no guhangayika umubiri wanjye utazigera uvamo.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka kubaho mu buzima busanzwe ubu ariko ntibishoboka kandi sindi gutera impuhwe, ibi nabikoze ku bwanjye, gusa ndifuza gusangiza abantu bifuza kujya kwibagisha ngo bahinduke mu buryo budasanzwe, kuko muzahura n’ibibazo amaherezo.. Ntabwo bikwiriye.”

Mu bundi butumwa Magdalene yasangije yagize ati “Iyo mbonye kwibagisha mu buryo budasanzwe ubu, nibuka ibintu bibi n’ibihe biteye ubwoba, niyo mpamvu ndambiwe kwiruka inyuma y’ibitazigera bikunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Na Se yaratunguwe! Papa wa Rihanna yatangaje ikinu cyamutunguye kumukobwa we

Uwaje aje kwiba ibigori mu murima  bamukubise bamwiciramo