in

Uwaje aje kwiba ibigori mu murima  bamukubise bamwiciramo

Umushumba wari urinze umurima w’ibigori arakekwaho gukubita inkoni mu mutwe umugabo bikekwa ko yari aje kubyiba, bikamuviramo urupfu.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga, ho mu mudugudu wa Rushubi.

Biravugwa ko ukekwaho gukubita umuntu inkoni agapfa asanzwe ari umushumba, ariko akarinda n’ibigori by’uwitwa Sekaderi ari naho yarwaniye na nyakwigendera bikamuvuramo gupfa.

Polisi yafashe ukekwaho gukubita uriya muntu, akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje.

 

Ivomo:UMUSEKE.rw

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamideli Mary Magdalene uherutse guturika ibere ari kwicuza kubera ibyo yakoreye umubiri we

Ibyo umwana w’imyaka 8 yakoreye abakerarugendo byatumye bataha bamwirahira