in

Umunyamakuru yafashije abantu 1000 bari bafite ikibazo cy’ubuhumyi kubona (kureba)

Umwe mu banyamakuru bakoresha  cyane urubuga rwa youtube ,akaba n’umwe mu bakurikirwa kurusha abandi kuri uru rubuga rwa youtube ,cyane ko akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 130 (subscribers) Jimmy Donaldson uzwi ku izina rya  Mr. Beast yafashije abantu bagera ku 1000 bari bafite ikibazo cy’ubuhumyi kubona.

Abinyujije mu mashusho yacishije ku rubuga rwe rwa youtube ,Mr Beast yagaragaje  abantu bagera ku 1000 yafashije kuvuza imboni zabo zariho igihu gituma batareba ,bakazivura bakongera bakabona .

Ni amashusho yashyizwe ku rubuga rwa youtube  mu masaha 18 ashize ,ndetse kugeza kuri ubu akaba amaze kurebwa kuri youtube n’abantu barengaho gato miliyoni 29 ,mu gihe abagera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 400 bakunze (likes) ayo mashusho ,  agatangwaho ibitekerezo bigera ku bihumbi 162,862.

Nyuma Mr.Beast akaba yahise ajya no ku rubuga rwe rwa twitter akandika agira ati:”nafashije abantu 1000 kureba “

Mr.Breast yahishuye ko yafashije abantu 1000 kureba
Mr.Breast yahishuye ko yafashije abantu 1000 kureba

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Rayon Sports bahaye nyirantarengwa Uwayezu Jean Fidele uyobora iyi kipe bihebeye

FERWAFA igiye gutuma abafana ba Rayon Sports bamwenyura nyuma yo guhemukirwa bikomeye n’umusifuzi wanze igitego ku mukino wa Mukura