in

Abafana ba Rayon Sports bahaye nyirantarengwa Uwayezu Jean Fidele uyobora iyi kipe bihebeye

Abafana ba Rayon Sports mu burakari bwinshi babwiye Perezida Uwayezu Jean Fidele uyobora iyi kipe bihebeye ko APR FC niramuka itsinze Rayon Sports, azahite yegura ku mirimo yo kuyobora iyi kipe izwiho kugira abafana benshi hano mu Rwanda.

Mbere y’umukino iyi kipe yahuyemo na Mukura VS wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023,  waje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, hari abafana ba Rayon Sports baganiriye na radiyo Rwanda dukesha aya makuru, bavuga ko ikipe ya Rayon Sports niramuka itsinzwe na APR FC,  Perezida wa Rayon Sports azahite yegura.

Ni mu gihe iyi kipe ya Rayon Sports isigaje umukino umwe gusa wa Kiyovu Sports uzaba tariki 06 Gashyantare 2023, bagakurikizaho ikipe ya APR FC umukino uzaba tariki 12 Gashyantare 2023.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu” Ifoto ya Keza Terisky arikumwe na mama we yaciye ibintu kumbuga nkoranyambaga

Umunyamakuru yafashije abantu 1000 bari bafite ikibazo cy’ubuhumyi kubona (kureba)