in

Umunyamakuru ukunzwe n’umubare munini w’abakunzi ba Rayon Sports wari umaze igihe kinini ashyigikiye Haringingo Francis yashyize yemeza ko uyu mutoza nta bushobozi afite bwo gutwara igikombe

Umunyamakuru w’imikino ukorera Ikigo cy’Itangazamakuru cya Radio/TV 1 Rwanda, Ngabo Roben yavuze ko umutoza Haringingo Francis Christian nta gikombe yahesha Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, nibwo Rayon Sports yanganyije na Mukura Victory Sports igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 17, bituma Rayon Sports imanuka ku mwanya wa kane.

Mu kiganiro One Sports Show cyo kuri Radio 1 cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, umunyamakuru w’imikino Roben Ngabo yatangaje ko yari umwe mu bantu bashyigikiye Haringingo Francis kuva shampiyona itangiye ariko ko uyu mutoza nta gikombe yahesha Rayon Sports.

Uyu munyamakuru avuga ko kuba Haringingo Francis yaratakaje amanota yo kuri Mukura Victory Sports ko ari uburangare yagize ko uburyo yapanze ikipe bitari gutuma ikipe ya Rayon Sports ibona ibitego byinshi mu mukino.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho izacakirana na Kiyovu Sports, mu gihe tariki 12 izahura na mucyeba APR FC itozwa na Ben Moussa .

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nana wamenyekanye muri filime City Maid we n’umugabo we bakomeje kuryoherwa n’ubuzima i Burayi – AMAFOTO

Ibitaramenyekanye kuri rutahizamu Sumaila Moro wa Etincelles wari wemeye kujya muri Rayon Sports ku ideni bikarangira atewe utwatsi na Perezida Uwayezu kubera impamvu ikomeye